If you want to watch this site in English

Serivisi ishinzwe iterambere ry'ubucuruzi ku mishinga y’urubyiruko n’abagore

Ba rwiyemezamirimo bashyigikiye ejo habo hazaza kandi bashaka gushyira ibitekerezo byabo mubikorwa.

“Byinshi mubyo wumva kubyerekeranye no kwihangira imirimo ntago aba aribyo. Ntabundi buhanga burenze; ntabwo ari amayobera; kandi ntaho bihuriye numurage wo mu muryango. Ni ubumenyi busaba disipuline kandi, kimwe nka disipuline iyo ariyo yose, niyi birashoboka kuyiga.”
Peter Drucker
Umujyanama mu bucuruzi

Ntabwo ari amafaranga atuma rwiyemezamirimo atsinda, ni ubuhanga bwe kugiti cye no mu bucuruzi ukora. Tekereza kuri Carl Benz (Mercedes) na Bill Gates (Microsoft), batangiye nt’azina bafite nta mafaranga. Umuryango na sosiyete bifite imbaraga n’ubukungu bikenera ba rwiyemezamirimo – nibo shingiro ry’akazi, nibo binjiza amafaranga, no guhanga  no kuzana udushya.          

Enabel, ifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda babinyujije muri Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), batangije uyu mushinga ugamije gutera inkunga Imishinga mishya, Imito ndetse n’Iciriritse.

Intego rusange ni ugushyigikira ubucuruzi, nk’ubwawe, kugirango habeho amahirwe menshi kumurimo mwiza.

Abafatanyabikorwa

Mu turere twa Kigali, CEFE International Ltd itanga serivisi ziterambere ryinzobere mu guteza imbere ubucuruzi bwatoranijwe ku mishinga igitangira, imishinga mito n’iciriritse. Izi serivisi zikubiyemo amahugurwa yingenzi, nko kw’itoza kugiti cyawe, hamwe n’ubujyanama bw’ingirakamaro.

international development project

Abo dushaka nibande:
Abakandida Bintangarugero: Urubyiruko n’abagore bateganya gutangiza imishinga

Turabatumiye kuzuza uru rupapuro rwo kwiyandikisha no kurutanga bitarenze tariki 22 Ukuboza 2023.

Fomu yo kwiyandikisha

Icyitonderwa, menya ko fomu zigomba kuzuzwa no gutangwa nabanyiri ubucuruzi.

Itariki ntarengwa 22 Ukuboza 2023

Waba waramaze gutangiza ubucuruzi bwawe ariko ushaka kwakira andi mahugurwa, wareba k’urubuga rukurikira: aesaeastafrica.com